IGIHE

Ishimwe w’imyaka 25 ari mu bayoboye iyubakwa rya Kigali Arena

9 15-07-2019 - saa 08:57, Sekamana Mathias

Ku myaka 25 y’amavuko, Ishimwe Abdoul Aziz niwe wayoboye iyubahirizwa ry’igishushanyo mbonera cya Kigali Arena, inyubako y’agatangaza iri mu za mbere muri Afurika izajya yakira imikino, imyidagaduro n’ibindi bikorwa bitandukanye biri ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2010 nibwo uyu musore ukiri muto yatangiye kwiga ibijyanye n’ubwubatsi muri ETO Muhima. Ntabwo yari amahitamo ye ahubwo yari ay’ababyeyi be n’abandi bamureraga kuko we yashakaga kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Yize ashyizeho umwete, maze aza kubona amahirwe yo gukomereza amasomo ye muri Turikiya mu Mujyi wa Edirne.

Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe yavuze ko umwihariko yabonye muri iki gihugu ari uko abantu biga amasomo yose mu rurimi kavukire, bityo bigatuma babasha kumva neza ibyo biga.

Ati “Namaze imyaka itanu muri Turikiya. Umwihariko wa mbere nahabonye ni uko umuntu yiga mu rurimi rwe kavukire, bigatuma abyumva neza. Buriya umunyarwanda wiga mu Cyongereza ntiyabyumva nk’Umwongereza wakivukiyemo ari nacyo avuga no mu rugo iwabo.”

Nk’umuntu wari umaze kugira ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru ndetse nta mbogamizi z’ururimi afite, yakoranye na Sosiyete y’abanya-Turikiya, Summa, mu mirimo ya nyuma ya Kigali Convention Centre. Icyo gihe yari ari kwimenyereza umwuga.

Nyuma yaje kwerekeza mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon aho yakoraga mu kigo cyari gishinzwe gutunganya ibishushanyo mbonera by’Umujyi wa Marseille.

Aha yahavuye agaruka mu Rwanda, atangira gukorana na Summa Rwanda mu mushinga wo kubaka Kigali Arena, yamaze gusozwa ubu.

Urebye urugendo rwe n’imyaka ye, ubona ko uyu musore yagize umuhate ukomeye mu myigire ye. Asobanura ko “ikintu cyamfashije ni umuhate no kwiga ntasibira.”

Ishimwe ashinzwe kugenzura ko igishushanyo mbonera cya Kigali Arena cyubahirizwa neza

Mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy’ubwubatsi no kubaka ibibereye amaso bizatuma n’imijyi yo mu Rwanda isa neza, Ishimwe agira inama abanyarwanda yo kudakunda kubaka nk’uko abandi bubatse, ahubwo umuntu akubaka ibijyanye n’uko ikibanza cye giteye.

Ati “Icyiza ni ukugerageza ukubaka inzu bijyanye n’uko ubutaka bwawe bumeze, ntuvuge ngo munyubakire inzu imeze nk’iya kanaka, ugerageze kugira inzu y’umwimerere nitujya tunyura aho iturangaze.”

Yakomeje avuga ko iyo umuntu yubatse inzu imeze nk’iy’umuturanyi we ‘undi nawe akubaka nk’iyawe, uzajya uhagarara ahantu hose nureba hakurya ubone ibintu byose ni bimwe’.

Kuri Kigali Arena, Ishimwe yari ashinzwe kureba ko buri kimwe cyose cyashyizwe ku gishushanyo mbonera, cyubatswe nk’uko byari biteganyije.

Ni akazi gakomeye gasaba guhora uri maso kuko ikosa rimwe mu myubakire rishobora gutera impanuka n’izindi ngaruka nyinshi.

Magingo aya, Kigali Arena, Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi icumi bareba imikino y’intoki, ibitaramo n’inama yamaze kuzura mu bice hafi ya byose, aho ubu ishobora gutangira gukoreshwa.

Ni inyubako ya mbere nini y’imikino yo mu nzu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Agira inama abanyeshuri ko bakwiye kwiga bashyizeho umwete kandi badasibira
Kigali Arena ni umwe mu mishinga ikomeye u Rwanda rwabashije kugeraho mu 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Zub 2019-07-20 10:40:29

Sha ndumva ntakintu kidasanzwe yakoze kuko niba yari mu kazi ka supervision buri wize civil engineering cg nundi wese wize construction neza arabikora wenda nuko uwo ariwe mwamenye kubera iyo nyubako yakozeho isa nkaho ari nshyashya mu Rwanda ariko ubundi hari nabandi benshi bakora ibirenze nkibye kandi ari abanyarwanda bize muri UR

2
Kwizera 2019-07-16 00:12:14

Nonese ayoboye abanya turikiya. Kombona aribo bayubaka. Cyangwa ayoboye abaaides!!!

3
Ruganzu 2019-07-15 11:45:19

Komode we! Wakurikiranye ibiki se ngo utubwire da! Niba umuntu akwemeje jya uziba!

4
che 2019-07-15 09:50:02

Great!

5
Amis 2019-07-15 06:23:40

Nimwene nde? 🤔

6
Mbaraga 2019-07-15 03:46:28

Muzarebe abana bo muri south Africa bakoze indege imyaka bafite gusa courage kuri Ishimwe

7
Komode 2019-07-15 03:05:02

Nonese biratangaje buriya ra? Ndumva ntagitangaza kirimo kko nundi wese wabyize yabonye iyo opportunity yabikora arinomusi yiriya myaka! Iyo mushyizeho inkuru nkiyi biba bisa nkaho ari igitangaza I Rwanda kdi mukuri abanyarwanda barashoboye rwose no kuba bakora ibirenze. Murakoze

8
Roger Karangwa 2019-07-15 02:04:51

Nuko nuko mwana mwiza.

9
Roger Karangwa 2019-07-15 02:04:50

Nuko nuko mwana mwiza.

Kwamamaza