Igisubizo, umwana w’imyaka ine wamamaye nyuma yo guterurwa na Perezida Kagame i Nyamirambo

8 16-08-2017 - saa 07:55, Thamimu Hakizimana

Igisubizo Swaliha Yasini, ni umwana w’umukobwa w’imyaka ine n’amezi atanu y’amavuko, arangwa n’ibitekerezo n’amagambo umuntu ashobora kumva akagira ngo ni mukuru mu myaka.

Uyu mwana w’umukobwa yiga mu wa Kabiri w’ikiburamwaka, avuka mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ni umwe mu bana babashije kugira amahirwe yo gukora mu biganza bya Perezida Paul Kagame mu minsi ishize.

Igisubizo yabonanye na Perezida Kagame mu buryo butunguranye, ubwo hari ku tariki ya 20 Nyakanga 2017 ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda indi manda y’imyaka irindwi ubwo yari ageze mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge ahitwa Maison Tresor.

Uyu mwana yaje kwamamara nyuma y’uko ifoto ye ari kumwe na Perezida Paul Kagame yacicikaniye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo mu Rwanda.

Nyuma yo kugaragara ateruwe n’Umukuru w’Igihugu, yakomeje kwibazwaho na benshi. Mu byifuzo bye, Igisubizo avuga ko yifuza kuziga akaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi.

Mu buzima bwe busanzwe mu byo kurya yemeza ko akunda umuceri n’inyama naho mu bijyanye n’imyidagaduro akavuga ko akunda film no gukina n’abandi bana bagenzi be.

Nk’abandi bana bato, nawe afite umuba w’ibyifuzo. Rimwe akubwira ko ashaka kuzaba umuhinzi, indi nshuro akakubwira ko ashaka kuzaba umusirikare nka Kagame gutyo gutyo.

Nyina witwa Umuhoza Asuma, yabwiye IGIHE ko yatangajwe cyane n’uburyo umwana we akunda Perezida Paul Kagame. Yemeza ko n’igihe Igisubizo abonana na Perezida Paul Kagame ari kwiyamamaza yabigizemo uruhare rukomeye.

Yagize ati " Twari Maison Tresor muzehe yaraje noneho yumva ari kuvugako ariwe dushaka noneho ashatse kumwegera abamurindaga baramubujije noneho muzehe abibonye abasaba kumureka aramusanga ku buryo ariho bifotoranyije nanjye ngira amahirwe yo kumusuhuza uko."

Umubyeyi w’uyu mwana yasoje avuga ko Igisubizo yamubwiye ko yifuza kuzongera kuzahura mu buzima bwe na Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame ubwo yasuhuzaga umwana witwa Igisubizo
Mu gihe cyo kwiyamamaza, abana benshi bagize amahirwe yo gusuhuzwa na Perezida Kagame. Aha hari mu Karere ka Ngoma ubwo yasuhuzaga umwe mu bana bari bazanye n'ababyeyi babo mu bikorwa byo kwiyamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
BM 2017-08-17 07:10:01

Yesu ati’mureke abana bato bansange kuko ubwami bwo Mwijuru ari ubwabo’ HE afite u mutima nkuwari muri Yesu , Imana imuhe ibyo umutima we wifuza.

2
Sarah 2017-08-16 16:07:57

Nangwa nawe wazikozemo

3
fofo 2017-08-16 13:10:49

H.E yacu nuwambere peee n ’ Imana yamuhaye abanyarwanda akunda abana nabantu bose natwe turamukunda .gusa icyazampa Imana nkazamubona nabyifuje kuva kera icyampa nange ayo mahirwe kuko aho yadukuye naho tugeze ubu Imana ige ikomeza kumuha imigisha mwinshiiii

4
G 2017-08-16 05:48:37

Ariko ntimubona ko PEREZIDA wacu PAUL KAGAME akunda abana cyane. Kandi umuntu ukunda abana aba ari umunyampuhwe. Dore aho nibereye.

5
Test 2017-08-16 03:59:50

we are doing test on comment

6
nyundo 2017-08-16 03:41:07

Gukundwa n’abana bisobanura umuntu w’umunyam’amahoro n’umunyamahirwe.

7
Rwanda rwacu 2017-08-16 02:54:20

Muzehe ni umubyeyi erega akunda abana nawe. Ikindi akunda n’abanyarwanda. Ni umugabo pe. Twe tuba hanze dushimishwa n’ukuntu ubu abandi banyafurika basigaye batwubaha bavuga ngo dufite president ukunda igihugu cye kandi ugiteza imbere. Ese iyo urebye ukuntu ubwisungane mu kwivuza bwazahuye ubuzima bw’abanyarwanda ibyo byonyine ntibihagije? Noneho si ibyo gusa kuko hiyongeraho no kugabira abakene. Mu kuri turishimye. Gusa akemure n’utundi tubazo dusigaye duto atuturimo ko abananyarwanda nta n’umwe wongera guhohoterwa mu gihugu cye. Nkuko yaharitse jenoside ibyo nkeka ko byoroshye. ubundi dukomeze twiterere imbere kandi Imana ikomeze kubidufashamo. Rwanda oyeee!!!!!

8
Gatare Peter 2017-08-16 02:52:05

Ibi birashimishije cyane! Umubyeyi n’ubundi akunda abana be!
Urabona uburyo HE iteka akunda kuramukanya n’abanyarwanda; n’urwanda rwejo!
Nanjye nkumbuye kumukora muntoki; mbeheruka cyera.

Kwamamaza