IGIHE

Dr Gatare yatorewe kujya mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku mibereho y’udusimba ku rwego rw’Isi

4 16-04-2019 - saa 08:45, HABIMANA James

Dr Ignace Gatare yatorewe kujya muri Komite Nkuru mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe kureba uko udusimba tubaho tukororoka n’uburyo tubana.

Dr Gatare asanzwe ari Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST).

Abaye Umunyafurika wa Gatatu winjiye muri iyi komite, abandi barimo ni Prof. James P. H. Kahindi wo muri Kenya na Dr Segenet Kelemu wo muri Ethiopie.

Iki kigo gishinzwe gufasha mu kugabanya ubukene no kurwanya inzara, gutuma ubuzima bw’abatuye mu duce turangwamo zimwe mu ndwara nka malarie zihashywa, ibi bigakorwa hongerwa bimwe mu bikoresho ariko hanabungabungwa ibyo binyabuzima biciye mu bushakashatsi no kongerera ubushobozi abaturage.

Taarifa dukesha iyi nkuru yatangaje ko icyerekezo cy’iki kigo ari ugusigasira imibereho y’abaturage no kurengera ibidukikije, byose biciye mu bushakashatsi bwimbitse.

Dr Ignace Gatare yatorewe kujya muri Komite Nkuru mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe kureba uko udusimba tubaho tukororoka n’uburyo tubana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Joëlla 2019-04-16 15:51:16

🙠Imana ikujye imbere mu mirimo ye izamuhe gukora inshingano ze meza

2
Nadine 2019-04-16 08:32:20

Felicitations Dr. Ignace GATARE

3
Celestin 2019-04-16 03:47:05

Congz Dr. Ahubwo bari baratinze rwose!

4
alex 2019-04-16 02:29:18

Congs to Dr Ignace , Imana Izamushoboza

Kwamamaza