IGIHE

Dady De Maximo yahishuye uko yasambanyijwe akanangizwa igitsina muri Jenoside

31 26-04-2019 - saa 09:46, Muvunyi Arsène

Dady de Maximo Mwicira Mitali wamenyekanye mu Rwanda mu bice bitandukanye by’imyidagaduro nk’imideli, filime, itangazamakuru n’ibindi; yahishuye uburyo yafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabivuze ubwo yibukaga ‘umunsi mubi mu buzima bwe’, tariki 25 Mata, ubwo icyo gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahuraga n’akaga gakomeye.

Mu buhamya burebure yanyujije kuri Facebook, Dady de Maximo yahishuye inzira by’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka 12.

Yavuze ko yari atuye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali hafi y’ishuri ribanza ryaho, ari naho Interahamwe zari zarundanyirije Abatutsi bagombaga kwicwa.

Tariki 13 Mata 1994 bahungiye mu kigo cya Radiyo y’Abadage, aho abenshi mu bagabo n’urubyiruko bishwe mu gihe Abazungu bahakoraga bari bahungishijwe.

We n’abo mu muryango we baje kurokorwa n’umupasiteri witwa Silas Kanyabigega n’umugore we witwa Venantie barabahisha.

Interahamwe zaje kuvumbura ko bihishe muri uru rugo, barahava bajya kwihisha mu bihuru no mu mashyamba.

Tariki 14 bahungiye mu ishuri ribanza rya Kinyinya. Interahamwe zazaga buri gitondo zigahamagara amazina y’abagomba kwicwa. Buri wese yabaga ategereje ko izina rye rigerwaho.

Dady De Maximo yavuze ko mu basirikare bagendaga mu bitero byicaga Abatutsi bari mu ishuri ribanza rya Kinyinya, harimo uwitwaga Janvier bari basanzwe baziranye kuko bajyaga banakina umukino wa Volleyball mu bihe by’ibiruhuko.

Uyu yari amwitezeho amakiriro ariko siko byaje kugenda. Ati “Natekereje ko Janvier agiye kundokora ubwo yansabaga kubakurukira. Nari nizeye ko byibuze mbonye amahirwe yo kurokoka.”

Aho kurokoka nk’uko yari abyiteze kuri uyu musirikare bari baziranye, Dady De Maximo yahuye n’akaga gakomeye. We n’abandi bari kumwe barakubiswe banafatwa ku ngufu n’abantu benshi.

Ati “ Batumanuye mu Kagali ka Murama, abakobwa n’abagore babiri baturuka Gacuriro, abahungu babiri bandutaga nanjye. Ubwo twageraga mu kibaya kiri hagati ka Kinyinya na Kami hari akazu k’amazi, aho rero nibwo batangiye kudukubita, batwambura ubusa mu buryo bwa kinyamaswa, batangira kudusambanya. Twarariraga, twaraborogaga. Nari umwana ariko nta mpuhwe bari bafite.”

Yavuze ko abantu bamufashe ku ngufu bari hagati y’icumi na 18 kandi bari bakuru.

Uretse gufatwa ku ngufu, Dady de Maximo, yavuze ko bashatse kumukata igitsina ngo kiveho burundu, ariko ngo bagikuyeho uruhu ‘nk’uhata ikijumba’.

Ububabare, ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, Dady de Maximo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko abyibuka nk’ibyabaye ejo kandi bidateze kuzasibangana mu mutima we.

Yavuze ko yongera gushengurwa n’intimba iyo yibutse ko uwitwa Bahizi Emmanuel wamufashije kwivuza ibikomere, nawe yishwe n’abacengezi tariki 22 Kamena 1998, ubwo bari kumwe muri bus ya Onatracom i Nyange ariko ku bw’amahirwe we akarokoka.

Akomeza gukomeretswa n’amagambo avugwa n’abantu batandukanye kuri internet, mu binyamakuru, n’ahandi nyamara batazi inzira y’ubuzima bwe, ibintu bituma asubira inyuma agatekereza ku kaga yahuye nako.

Itariki ya 25 Mata 1994 ngo yatumye ‘hari ubwo yumva yanze abagabo n’abagore’.

Dady de Maximo yavuze ko hakiri imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge hagati y’abafashwe ku ngufu n’abasirikare muri Jenoside n’abibakoze, kuko bamwe mu ababasambanyije batasubiye mu gisirikare ahubwo bibereye mu ngo zabo batekanye.

Asaba ko abahemutse bakwiye kwemera ibyaha bakoze, bakicuza kandi ngo ibi byanafasha abo bahemukiye.

Dady de Maximo yavuze ku kaga yahuye nako muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Joe 2019-05-20 20:19:05

Daddy nubwo uvuga ngo barakwangije wowe ubwawe watangiye ubutinganyi uri mukuru,kandi nawe abo wangije Ni benshi. Wibeshya abantu ahubwo saba Imana imbabazi utazarimbuka.

2
Cyiza Eric 2019-05-20 13:44:59

Daddy yihangane but signings ukuntu bamufashe kungufu ari igitsina gabo?

3
HERTZ 2019-04-28 06:39:31

Pole sana Daddy Imana irakuzi impamvu wasigaye,nawe ukomeze kwiyubaka no kuzagira igihugu cyawe iteka gifite impinduka zikomoka kumusanzu wawe mu iterambere,naho izindi mvugo zo akenshi uzasanga zishingira mugupfobya Genocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994,aho uzasanga bivugishwa ngo ko wari muto ibyo twabwirwa niki ko ari byo abandi bakwita amazina yibyo badafitiye gihamya n’ibindi,kwandika kubyabaye kiriya gihe n’ibyagaciro mukuzagira ibimenyetso simusiga ku amateka ya Genocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994.Be Strong.

4
Furaha 2019-04-27 18:36:23

Parfois il m’est difficile de comprendre comment l’homme peut être si inhumain, si cruel. Biragoye kumva uburyo umuntu ashobora gukora ubugome nk’ubwakorewe abatutsi mu Rwanda, en noneho ku mwana muto w’imyaka 12 wagombye kureba ukagirira impuhwe😭😭😭😭. Ibisimba gusa gusa.....Ca fait de la peine mon Dieu. Ntimwari abantu mwari mwarabaye ibisimba .....kurusha n’ibisimba kuko hari ibigira impuhwe. Birakabije....guhata umubiri noneho ahantu nka hariya nawe uva amaraso!!! Ubugome bukabije.....Humura Dady de Maximo, sinzi icyo umuntu yakubwira gusa ihangane, Imana ikube hafi yo ishobora gutanga amahoro iguhumurize.

5
xxx 2019-04-27 08:21:52

ariko ibibazo ntibicyemurwa no kuba umutinganyi plz! ubwo se waba warasigariye iki nanone uretse gutera Imana koreka isi😎

6
Munezero 2019-04-27 06:58:00

Ibyabaye mu Rwagasabo birababaje cyane. Abakoze amarorerwa bose bagomba kubihanirwa. Dady kuba yarababaye cyane byo nugukomeza kumusengera no kumwihanganisha cyane.
Kubeshyera abandi ntabwo ni icyaha. Ariko kwihanukira ukabeshya ko ibyo byakubayeho muri Genocide. Rekeraho. Ndizera ko usaba Imana imbabazi. Kuba udashobora kubara byatewe na byinshi. Iman niyo itanga urubyaro. Ese ahubwo ntibyaba byaratewe nuko uri umutiganyi? Biragoye kumva ibyo wanyu emotionally kandi ugikundana n’abahungu/gabo (abatiganyi). Nkuko hari uwavuze hejuru ngo icyo ucyeneye n’abaganga ba abaganga, bakagufasha kwiyakira. Imana ikomeze igukomeze.

7
Soso 2019-04-27 05:37:14

Ihangane Dady de Maximo.nta mpuhwe bagiraga.ariko uriho kdi Imana irahari

8
Cacou 2019-04-27 04:33:06

Sha ihangane si wowe wenyine nanjye byambayeho ariko jye nahisemo guceceka kuko hari ibintu umuntu abura uko avuga agahitamo kuruca akarumira. Ahubwo wowe uri intwari kuba ubashije kuvuga ibi !!! Jye wapi ntacyo natangaza. Jye bamfashe kungufu kenshi cyane sinabibara. Nari mfite ubwobako banyangije ntazabyara ariko nasanze ndi muzima ubu ngize abakobwa 3. Ihangane muvandimwe kuko akabi gasekwa nk’akeza. Abahutu bari barabaye abasazi Jye sinjya ntinya kubivuga !!!!

9
kwihangana 2019-04-27 02:44:53

Ntacyo twabona twakubwira gusa mwi Ijuru hari Imana niyo yonyine izaduhoza amarira yibyo twabonye 1994,Ncuti komera,Ihangane kugirango nawe wasigaye ubeho, komeraaaa.....

10
Kayitesi 2019-04-27 01:58:38

Daddy de Maximo komera nta muntu wabona amagambo yo kukubwira gusa Imana yo mu ijuru ikomeze kuguha ihumure mu mutima

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza