IGIHE

Bill Gates yahishuye byinshi ku buhanga bwa Steve Jobs uri mu bashinze Apple

1 10-07-2019 - saa 08:51, Ndayikunda Josué

Bill Gates washinze Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Microsoft yavuze imyato nyakwigendera Steve Jobs uri mu bashinze Apple iri mu bigo bikomeye kugeza ubu ku Isi mu byerekeranye n’ikoranabuhanga.

Gates aganira na CNN yavuze ubuhanga bwa Jobs mu kureshya abantu, n’uburyo yafashije Apple kuzanzamuka igihe yari yugarijwe n’ubukene.

Steve na Gates bafatwa nk’abayobozi ba sosiyete z’ikoranabuhanga babayeho bakomeye, ndetse yaba Apple na Microsoft zabaye abakeba igihe kitari gito.

Gates yatangaje ko Jobs yari umuyobozi wihariye akaza kubigaragaza ubwo yazanzamuraga Apple akiyigeramo mu 1990 iri hafi kurindimuka, ariko ubu ikaba ari imwe muri sosiyete zikomeye ku Isi kuko ifite agaciro ka miliyari igihumbi z’amadorari ya Amerika.

Yakomeje avuga uburyo Jobs yari umuhanga mu guhindura ibisa n’ibyazambye akabigarura mu nzira nziza. Yavuze ko imwe mu nzira Steve yakoreshaga ari ukureshya no gutera akanyabugabo abo bakoranaga.

Urugero Gates yatanze rugaragaza ubuhangange bwa Jobs ni sosiyete ya NeXT yashinze igaca intege mu buryo bugaragara mudasobwa zariho icyo gihe. Yaje kuyigira imwe mu zikomeye mbere y’uko ayigurisha kuri Apple mu 1996.

Gates yagize ati “Byasaga n’ibidasobanutse ubwo yashingaga NeXT, ariko nyuma yemeza abashidikanyaga. Jobs arihariye, yavanye Apple aharindimuka ayigira ikomeye binyuze mu bicuruzwa byayo biteye amabengeza.”

Jobs yitabye Imana mu 2011 nyuma yo kwegura ku mirimo ye yo kuyobora Apple bitewe n’uko yari arwaye kanseri.

Steve Jobs na Bill Gates ni bamwe mu bantu bakoze impinduka zikomeye mu ruhando rw'ikoranabuhanga ku Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mazina 2019-07-10 10:46:35

Bill Gates ni umwe mu bantu bakize cyane kurusha abandi ku isi (Billionaires).Abenshi baba muli USA na China.Biterwa nuko bakora cyane,uretse ko bamwe bakira kubera amanyanga.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Kwamamaza