Amizero Juge w’imyaka itanu yatumiwe kubwiriza ijambo ry’Imana muri Australia (Video)

12 16-05-2017 - saa 08:09, Tombola Felicie

Abenshi babonye amafoto ndetse n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga y’umwana muto w’umuhungu ubwiriza ijambo ry’Imana mu buryo budasanzwe ariko hari abo bigora kwemera ko afite imyaka itanu.

Amizero Juge ni umwana ufite impano idasanzwe yo kwigisha ijambo ry’Imana aho yatangiye kubwiriza mu ruhame afite imyaka ibiri n’igice, ndetse tariki ya 13 Gicurasi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka itanu avutse, yari amaze iminsi mike abonye ubutumire bwo kuzajya kubwiriza muri Australia.

Ni imfura mu muryango wa Habanabakize Musaza Schadrack, umupasiteri mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi na Uwamahoro Jeannette umuganga wita ku barwayi b’indwara zo mu mutwe, bakaba banafite murumuna we witwa Amani Bishop we wikundira kuririmba cyane.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’ababyeyi b’uyu mwana, batuye mu Murenge wa Nyamirambo, batangaje ko nk’abantu basanzwe bigisha Ijambo ry’Imana bifuzaga ko umwana wabo nawe yayikorera.

Habanabakize ati “ Byari mu cyifuzo ko tugira umwana w’umubwirizabutumwa, uhereye akiri mu nda ya mama we, akivuka ndetse no kugeza uyu munsi ntabwo twahwemye kumutegura ngo azabe umukozi w’Imana.”

Se avuga ko kuba ubwe ari umupasiteri na nyina akaba ari umuntu uzi kubwiriza, bituma bashyira mu bikorwa inyigisho nyinshi basoma muri Bibiliya, hanyuma umwana akabigiraho.

Akomeza agira ati “ Ibyo umenyereza umwana ari mu nda, indirimbo uririmba, amagambo ukunda kuvuga kenshi ,uwo mwuka uba mu rugo rwawe bigeraho nawe akabigenderamo.”

Amizero yabwirije bwa mbere mu ruhame afite imyaka ibiri n’igice

Avuga ko bajya kuvumbura impano y’umwana wabo, bamusabaga ku basengesha nk’uko iwabo nabo babikora maze akabikora nta gutinya kandi agafata vuba.

Ati “ Dufite ibitabo biyobora abana ,dufite amafoto y’ibitekerezo byo muri Bibiliya tubigishirizaho iyo turi mu rugo. Twaramubwiraga tuti rero uyu munsi uradusengesha maze akabikora akurikije bya bitabo by’amashusho. Aho niho twatangiye kubona ko amaze kumenyera ku buryo n’imbere mu ruhame ashobora kuba yabivuga.”

Muri 2014 nibwo Amizero yahagaze imbere y’abantu abwiriza bigenda bizamuka kugeza ubwo abaye umubwiriza w’ikirangirire kandi akiri umwana.

Amizero ni umwana ugaragaza impano idasanzwe mu kubwiriza ijambo ry'Imana

Ni umwana nk’abandi nubwo hari abamwita umuhanuzi

Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko umwana wabo asanzwe nubwo hari abavuga ko hari abahanuzi nk’aba Mose, Eliya, Yeremiya n’abandi bamuzukiyemo.

Mama we ati “Hari uwigeze kumbwira ngo uyu mwana hari abahanuzi ba cyera bamuzukiyemo ngo njye nitwararika ariko rwose ni umwana usanzwe. Ngo ntukamufate nk’umwana wabyaye ,ujye umufata nka ba Eliya ,ba Mose, ba Yesaya cyangwa se umuhanuzi Imana yohereje bakamukuzukiramo .”

Gusa ababyeyi be bavuga ko umwana wabo asanzwe kuko akubagana, agakina ariko agakunda guteranya abandi bana ababwira ijambo ry’Imana. Ati “ Ni umwana udashishikarira kurya, ahubwo akunda ibitabo, mudasobwa, akunda kuvumbura ibintu bishya kandi ni gacye cyane ushobora kumubona yicaye ahantu hamwe nta bintu ahugiyemo.”

Yatumiwe muri Australia kandi amaze kugira inyigisho 20

Amizero amaze kugira inyigisho 20 zitunganyije, zishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya, nk’ivuga kuri Yobu,Yohani Umubatiza, Yesu n’izindi. Kuba inyigisho ze ziri kuri youtube byatumye abanyarwanda baba muri Australia n’ahandi bagaragaza ko bamwishimiye.

Habanabakize ati “ Twishimiye ko Amizero agize imyaka itanu amaze kuba umubwirizabutumwa mpuzamahanga. Hari abatwandikiye bari muri Canada , Amerika ,u Burayi ,hari n’abari muri Australia bamaze kuduhamagara bifuza ko yazajya kubwirizayo mu rusengero rwabo ariko noneho ntibyari byakunda.”

Se avuga ko kubera ko umwana yiga mu ishuri ry’incuke ndetse nawe kugira ngo abone uruhushya byamugora, yabasabye kuzajyayo mu Ukuboza 2017 umwana ari mu kiruhuko na se abohotse.

Amizero yihanishije umugabo wari warananiranye i Bugesera

Habanabakize ati “ Hari igihe kimwe twari turi Bugesera hari umugabo umwe wagize ati ‘nari naranze kwihana, ababwiriza bose narabananiye ariko kubera icyigisho uyu mwana abwirije ndimo kubona imperuka igiye kugera, mfashe icyemezo rero cyo kubatizwa.”

Avuga ko kandi babona ubutumwa bwinshi bw’abantu buvuga ko kuva batangira kumva inyigisho za Amizero, imibereho yabo yahindutse.

Bitewe n’uko abantu babona inyigisho ze kuri youtube bagafashwa, ngo hari umunyamerika wigeze kumwoherereza igare,hari uwamwoherereje ibitabo, hari uwamuzaniye ‘indangururamajwi’ y’abana idafite umugozi kuko yabonaga ko iz’abakuru zimuvuna.

Hari icyo basaba abandi babyeyi

Urugo rwa Habanabakize n’Uwamahoro ruvuga ko ibikinisho ababyeyi bagurira abana babo nabyo bigira uruhare mu kubagira abo baribo.

Ise ati “ Dukeneye n’abandi bana barenze igihumbi kugira ngo ubutumwa bwihute bugere ku Isi yose. Turasaba abandi babyeyi gutoza abana babo ibyiza aho kubagurira imbunda ngo barasane, bakabagurira ibitabo n’izindi mpano zo kubakuza mu buryo bwiza.”

Uwamahoro yakomeje agira ati “Twishimira ko abantu batubaza bati, mwabikoze gute, aho niho dutangira kubabwira uburyo umuntu afasha umwana we akimutwite kugira ngo nakura azavemo umuntu muzima ndetse bakamufasha no gukuza impano ze.”

Uyu mwana amaze kubwiriza mu ntara zose z’igihugu ndetse amaze kutanga ubutumwa mu nsengero zisaga 40 mu Mujyi wa Kigali

Nubwo afite ubutumire bwo kujya muri Uganda, i Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi ngo iwabo bagenda bucye mu rwego rwo kutamunaniza.

Amizero Juge (uhagaze) ari kumwe n'ababyeyi be
Amani Bishop ukunda kuririmba na Amizero we ukunda kuvuga ijambo ry'Imana, bombi baravukana
Ababyeyi ba Amizero bavuga ko bamutoje ibijyanye no gusenga akiri muto

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Mbakebure 2017-06-28 04:42:33

Kumenyereza umwana Ijambo ry’Imana ni byiza, ariko kuba Umuvugabutumwa afite imyaka 5 ni ibindi byakwibazwaho. N’ubwo yaba adasanzwe (wenda akaba yahanura niba ari umuhanuzi cg akaba yabwiriza rimwe na rimwe) ariko akwiye gutegereza imyaka y’ubukure mbere y’uko akora gutyo nk’ufite umuhamagaro. Baramenye bataziba umwana ubwana (childhood) bwe bikazamugora amaze gukura. Nanjye naramwumvise mu cyigisho kimwe ariko ntibisamaje, cyakora afite ejo (not today) heza mu murimo w’Imana. Let kids enjoy their childhood and its spontaneity.

2
Gatabazi 2017-06-09 06:39:52

umugisha Uwiteka yongerere impano uyumwana kndi ababyeyibe nabo Imana ibahe umugisha kndi bakpmereze aho burya uko umwana umumenyereje arimuto Niko akura Babyeyi rero aha muhavane isomo

3
Baumann 2017-05-17 13:53:07

ntawamerenya da

4
bonana christuan 2017-05-17 12:17:10

Uretse nawe n ababyeyi ne noyé ntawambwiriza dore uko basa mbese

5
dada 2017-05-17 02:06:07

Ibigaragara uyu mwana nibyo bamuhatamo si impano ye ,ubwo rero mumyka irimbere bishobor akuzaba bibi pe,azabivamo akore nibidakorwa inam nabagir anibamureke aracyari muto nib aari impano ye igihe nikigera azayigaragaza!!!

6
olivier 2017-05-17 01:20:22

Uwiteka amufashe muriyompanoye kd amwongerere ubwenjye.turabakundacyane kuko tubonane ibyigishobye kuri youtoub

7
Musaza 2017-05-17 00:47:45

Imigani 20:11.
Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora, Niba umurimo we uboneye kandi utunganye.

Aha si ikibazo cy’imyaka ahubwo ni icy’imyumvire

Samuel ntiyarindiriye imyaka 30 ngo ajye mu nzu y’Imana, ahubwo yagiyeyo afite imyaka 3

Yowasi ntiyarindiriye 30 ngo abe Umwami ahubwo yatangiye gutegeka afite imyaka 7

Yosiya na we yatangiye gutegeka afite imyaka 8

Amizero Juge Big up!!!

8
Rwigara 2017-05-16 15:51:06

Ibi babyita kurindagira ngo arimo umwuka ntimuzi ko kubwiriza ari umuhamagaro apana kubeshwa nubonetse wese

9
keza 2017-05-16 07:35:42

mwamutoza kubaha,nokumvira naho umuhamagaro azawugeramo igihe cye kigeze nibakoko ariwo imana imobonamo,nahomwebwe ababyeyi simwe mumuha umuhamagaro aracyari muto mureke akuer nkabana bato akine nkabana niho azkura neza nimumwigisha ibimurusha ubwenge muramwica ntabwo mumukiza kuko hari stage murikumusimbukisha

10
fraud 2017-05-16 04:50:24

(no no no no no no, ndi umwemera gato)

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza