Amb. Jean de Dieu Uwihanganye yatangaje ko kuba Salma Radhia Mukansanga yarasifuye imikino y’Igikombe cy’Isi, ari umusaruro wa politiki nziza y’u Rwanda idaheza abagore mu bikorwa byose.
Mukansanga ni umwe mu basifuzi b’abagore bari gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka. Uyu mwari uvuka mu Burengerazuba bw’Igihugu, amaze gusifura imikino ibiri kuva iki gikombe cyatangira, yose yari umusifuzi wa Kane.
Amb Uwihanganye uhagarariye u Rwanda muri Singapore, yavuze ko kubona Mukansanga ku ruhando mpuzamahanga ari ishema ku gihugu cye.
Ati “Ni umwe mu musaruro twe nk’abanyarwanda twahisemo wo guha rugari abagore mu bikorwa byose by’ubuzima bw’igihugu. Kuba ari mu ba mbere, bifitanye isano n’uburyo abagore n’abakobwa baharanira kugera kure hashoboka.”
Yabigarutseho mu kiganiro yakoranye na televiziyo yitwa SCTV iri mu zikomeye muri Indonesia. Yari yagiye muri iki gihugu mu bikorwa byo gushyikiriza Perezida wacyo Joko Widodo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Amb Uwihanganye yavuze ko Mukansanga yatangiye gusifura ahereye hasi, atangirira mu cyiciro cy’abagore akomeza azamuka asifurira abagabo kugeza aho asifuye mu gikombe cya Afurika, ibintu byamuhesheje amahirwe yo gutoranywa mu bazasifura Igikombe cy’Isi.
Yabajijwe niba u Rwanda rwaba rufite intego yo gutera imbere mu mupira w’amaguru ku buryo rwagera aho rwitabira Igikombe cy’Isi, avuga ko ari urugendo ariko ko izo ndoto zihari.
Ati “Intego ni uko nk’u Rwanda, umunsi umwe twazabasha kugera mu Gikombe cy’Isi.”
Amb Uwihanganye yavuze ko muri iyi mikino afana Sénégal, ndetse ko asanzwe ari umufana ukomeye wa Sadio Mané. Yakomeje agira ati “Ku bwanjye, ni Igikombe cy’Isi cya mbere aho dufite amakipe yo muri Afurika akomeye. Kuko nka Maroc yasoje itsinda ari iya mbere.”
Yishimira kandi ko amakipe ya Afurika atozwa n’abenegihugu, atanga urugero kuri Maroc na Sénégal.
Amb Uwihanganye ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Singapore, Australia, Nouvelle-Zélande na Indonesia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!