IGIHE

Willa, izina ry’umukobwa w’umunyamahirwe

2 23-09-2019 - saa 07:49, Ndayikunda Josué

Willa ni izina ry’Icyongereza rihabwa abana b’abakobwa ariko rikaba rifite inkomoko ku ijambo ry’Ikidage “Wil” bivuga ubushake cyangwa kwifuza.

Iri zina rimaze imyaka irenga 100 rimenyekanye, usanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika riri mu akunzwe cyane.

Ibiranga ba Willa

Ni abantu bakunda guca bugufi bakanakunda cyane inshuti n’umuryango wabo. Bakunda ko ibintu byabo biba mu mucyo kandi ingeso zabo nziza zituma abenshi bumva bagumana nabo mu buzima bwa buri munsi.

Ba Willa bakunze kuba abanyamahirwe mu buzima bwabo, imirimo berekejeho amaboko irabahira cyane. Imyitwarire yabo ituma bafatwa nk’abana bato bitewe n’uko bahorana ibyishimo.

Akenshi usanga bifitemo impano zitandukanye ku buryo akenshi usanga aho bari baba bashagawe n’abashaka ko babasusurutsa.

Willa riri mu mazina 100 akunzwe mu mwaka wa 2019 mu yatangajwe mu igenzura ryakozwe n’Urubuga rwitwa Nameberry rusanzwe rutanga ubujyanama bujyanye n’amazina ababyeyi bakwita abana babo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NDAGIJIYAREMYE Arsene 2019-09-23 02:46:35

Muraho neza! Ubuse koko ntago byarushaho kuba byiza mugiye mudusobanurira amazina y’iwacu mbere yuko tujya kumenya iby’abandi? kuko ni byo tugira amazina meza kandi afite ubusobanuro bwiza. byaba na ngombwa rwose hanavamo igitekerezo cyo kugira n’aho byanditse bitarangiriye hano gusa ( Igitabo).
Murakoze!

2
Ntare 2019-09-23 02:04:02

Ibi bintu rwose byo gukora promotion y’amazina y’abazungu mu banyarwanda ni bibi cyane? Niwo muco muhora mutubwira? Ni kuki abirabura bonyine kw’isi ari bo bantu bitwa amazina y’abandi, batazi nicyo avuze??? Kuki mukomeza guteza imbere ubucakara bwo mu bwonko? Mwarangiza ngo nidukunde umuco, ngo nidukunde urimi rwacu, nyamara mukadukangurira kwanga kwitwa amazina yacu, kwitwa abo turi bo.

Kwamamaza