Théodore, izina ry’umuntu utishimira ubuzima bwa wenyine

8 13-09-2017 - saa 07:06, IGIHE

Théodore ni izina rikomoka mu kigereki ku izina Théodôros, ijambo ‘Theos rivuga’ Imana’ naho izina Théodore rikaba rivuga ngo ‘ Impano y’Imana’

Amazina y’abagabo akomoka kuri iri zina harimo Theodore,Theodros Theodosius, Theobald, Theodotus, Theophanes, Theophilus n’andi menshi.

Ay’igitsina gore ni Thea, Theodora, Theodosia, Theophania, Theophano na Theoxena.

Bimwe mu biranga ba Théodore

Agira morali niyo byacitse aba yumva ntawamunyuzamo ijisho ko nawe iwe byayoberaneye. Ni umuntu udakunda ubuzima bwa wenyine, yishimira gukorana n’abandi ndetse no kugira inshuti nyinshi.

Théodore ni umunyamurava, azi kuganira no gusabana kandi azi kwiyitaho mu buryo agaragaramo ku buryo ari wa muntu utanga amafaranga menshi yirimbisha.

Ni umuntu w’umuhanga, uzi kwisobanura, uzi kwemeza abantu kandi umenya indimi adasobwa. Ntibijya bibaho ko yiburira icyizere, igihe cyose aba ayumva afite icyo yavuga mu itsinda agezemo nubwo yaba ntacyo abaziho.

Akunda gukora ariko agakora yigenga adashyizweho itegeko, agira intego kandi ariyemeza.

Iyo akuze aba ari umuntu wihangana, wumva kandi wubahiriza inshingano ze , niyo abaye umugabo amenya kubahiriza ibyo mu rugo rwe.

Iyo akiri umwana aba agira amarangamutima menshi, yikundira gutembera aticara hasi kandi bishobora gutuma atsindwa kuko aba akubagana cyane.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Adelphine 2017-09-19 12:12:03

Amahoro. Adelphine na Fidele bisobanuraki? Barangwa niki?

2
Theodore 2017-09-14 11:35:55

Nibyo mbyibonyeho.

3
Theodore 2017-09-14 11:35:52

Nibyo mbyibonyeho.

4
hirwa 2017-09-14 08:24:45

Ibi byose nukuri ntakivuyemo ndushije kumukunda nubwo ntarinzicyobivuga

5
Theodore 2017-09-14 02:07:49

Ndemeranya 5/5 ko ibivugwa kuri iri Zina byose mbyujuje 100/100 uwakoze ubu bushakashatsi Imana imuhe imigisha

6
Theodore 2017-09-13 12:02:00

Muraho, irizina ryange ndarikunze birenze pe rifite ubusobanuro bwiza. Murakoze

7
Theogene 2017-09-13 06:11:03

Muzansobanurire Theogene

8
solange 2017-09-13 01:00:27

Waou izina ryiza cyane ndarikunze birushijeho

Kwamamaza