Thaddée, izina ry’umuntu w’umunyampuhwe

5 1-10-2017 - saa 08:31, IGIHE

Thadée ni izina rifite inkomoko mu Kigereki, ba nyiraryo bakaba bagira imyitwarire irimo kugira impuhwe bakaranarangwa no kugira umwete.

Bamwe bandika, Thadde,Thade, Thadee, Theddy, Thedy, Thybaud n’ubundi buryo butandukanye.

Bimwe mu biranga ba Thaddée

Ni umunyabuntu butangaje bugaragarira buri wese, agira impuhwe, umwete ndetse akora uko ashoboye ngo asige isi ari nziza kurusha uko yayisanze.

Gukunda ibintu abishyira ku mwanya wa kabiri, kuko abandi ari bo ashyira imbere mu kazi ke kose.

Kuba agira impuhwe no kumva abandi vuba abiterwa n’uko na we yanga icyamukomeretsa bituma rero amarangamutima ye aba hafi cyane.

Thadée akunda umuryango we, arishimirwa muri sosiyete usanga ari gake ashobora kugirana ibibazo n’abantu.

Akunda umuntu umurekera umudendezo kugira ngo na we abone uko yubahiriza inshingano ze neza.

Akunda kwirundurira mu bikorwa by’ubugiraneza,siyansi, n’ibindi bitamugonganisha n’abantu.

Azi kubana n’abantu kandi mu rukundo ntabwo ashaka ko ibye bimenyekana,aba ashaka kubigira ibanga rikomeye.

Inenge ye ni uko adapfa kuvuga ku buryo utamenya niba wamubabaje cyangwa se wamushimishije.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umutoni Claudine 2017-10-12 05:11:09

irizina ndarikunze cyane pe!

2
Thadee 2017-10-10 05:38:25

ukobabivuze niko biri ntaho mwibeshye

3
Uwase 2017-10-01 12:21:49

Ndabaramutsa bakunzi bacu koknukuri mutatugezaho ukuri.

Mba muri societe aho nca niha referance yam’amazi yose muduha;mpita mbona neza ko mudushakishiriza peee

4
sekikubo 2017-10-01 07:09:30

gakwavungendahimana

5
kagome 2017-10-01 07:07:38

barafinda.

Kwamamaza