Ruzigamanzi, izina risobanura ufite uburanga buhebuje

1 24-07-2017 - saa 07:30, IGIHE

Ruzigamanzi ni izina ry’igitsina gabo, ni izina ry’inyunge rigizwe n’ibice bibiri: Kuzîga n’imanzi.

Ibisobanuro byimbitse

Imanzi ni indasago baca ku mubiri w’umuntu, zikaba umurimbo. Zicibwa mu gituza, ku nda no mu bitugu ariko byari ikizira kuzica mu maso.

Kuziga : Mu Kinyarwanda kuziga bivuga ibintu byinshi. Hari kuziga bivuga gusiga irangi ryirabura by’umutako ku kintu k’igiti cyangwa ibumba.

Irangi ry’umukara rikoreshwa ryitwa inzigo. Kuziga bikaba bivuga kuba umukara.

Hari kuziga bivuga kugota. Hari kuziga bivuga kuguna imvugo , ariho hava n’izina Vuguziga aribyo bisobanura kuvuga make

Mu izina Ruzigamanzi, kuziga kuvugwa ni ukwa mbere bivuga gukeba imanzi bakaziraba inzigo ngo zirusheho kuba nziza.

Bishobora no kuba hakoreshejwe kuziga bivuga kuba byinshi, hano Ruzigamanzi bikaba bivuga ko umuntu afite imanzi nyinshi, bityo akaba ari mwiza bihebuje.

Ukurikije igisobanuro cy’imanzi ndetse no kuziga, twavuga ko Ruzigamanzi byaba bivuga ubwiza buhebuje.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
FM 2017-07-24 06:43:35

Mwakoze kuri ibi bisobanuro. Mukomereze aho ku MAZINA Y’IKINYARWANDA.... ariya mavamahanga (prénoms) muzayihorere bimwe muyahuza n’imyitwarire... ntago bijyana neza...

Kwamamaza