Ruterandongozi, izina risobanura unesha uwari uyoboye igitero

0 17-08-2017 - saa 06:57, Tombola Felicie

Izina Ruterandongozi risomwa ‘Ruteerandoongoozi.’ Ni zina ry’inyunge, risingiza ubutwari bwa nyiraryo, twavuga ko ari nk’icyivugo cye. Amazina y’abagabo akenshi atangirwa na ru- byerekana ko ari intwari.

Ibisobanuro byimbitse

Iri zina rikozwe n’ibice bibiri ari byo inshinga gutera /gutêera/ n’ijambo ry’icyuzuzo indongozi /indoongoozi/.

Gutera: bisobanura ibintu byinshi harimo no kujugunya ikintu ugambiriye guhamya ikindi. Twavuga nko gutera ibuye. Hariho igihe bikorwa hagambiriye kwica ,bikorwa ujugunya cyangwa uhangana n’ ikintu cyica ugambiriye kukigirira nabi. Tubisanga mu ngero nko gutera icumu cyangwa gutera inkota.

Muri rusange, muri iyi nyito bivuga kwica ari na ho hakomotse ijambo igitero bivuga kugenda abantu ari benshi bagambiriye kugirira nabi umuntu cyangwa abandi bantu, bikitwa ko bagabye igitero.

Indongozi. Ni izina nkomoko kuko rituruka ku mbundo kuroongoora bikoreshwa ku nka bikavuga gushorera inka ari byo kuziyobora uzerekeza mu rwuri.

Hashingiye kuri iyi nyito havutse indi yo kuroongoora ingabo bivuga kuziyobora. Ni nayo yatumaga hambere bakoresha ijambo ikirôongoôzi twagerereranya n’umukuru w’umudugudu muri iki gihe.

Indongozi rero hano biravuga uyoboye ingabo,cyane cyane birumvikana ko ari uyoboye igitero.

Umwanzuro

Ruterandongozi bivuga uwica umwanzi wari uyoboye igitero, ni intwari inesha umugaba w’urugamba.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza