Rutebuka, izina rikomoka mu buryo umuntu yavutse

2 30-09-2017 - saa 08:00, Tombola Felicie

Rutebuka ny’Ikinyarwanda rihabwa umwana w’umuhungu; ni kimwe na Mutebuka.

Ibisobanuro byimbitse

Izina Rutebuka rituruka ku nshinga gutebuka. Akenshi umuntu bise Rutebuka cyangwa Mutebuka ni umwana uba waravutse ataruhanyije, cyangwa yaravutse mbere y’igihe kitari cyari giteganyijwe

Gutebuka bisobanura kwihuta, ukagira vuba,kutazarira

Umwanzuro

Umubyeyi yita umwana we Rutebuka cyangwa se Mutebuka akenshi ashingiye ku buryo yavutsemo cyangwa se amwifuriza kuba inkwakuzi, kuba umunyamwete utazarira.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tvs king sam 2017-10-01 12:05:48

irizina ni kimwe n’izina KIBANGU risobanura umuntu wihuta cg ubangutse

2
Akayesu Thina 2017-09-30 08:45:20

Woooooo nibyo kbs Rutebuka nicyo bisobanura yaje atebutse mumuryango wacu

Kwamamaza