Rushingabigwi, izina ry’umuntu ugaragaza ubutwari bwe

0 21-09-2017 - saa 06:56, IGIHE

Rushingabigwi ni izina ry’abagabo risomwa ‘Rushiingabigwi’

Ibisobanuro byimbitse

Gushinga: Bivuga gutangira ikintu kikabaho. Hano gushinga bivuga kubara inkuru, gutangira inkuru kuyivuga no kuyirondora. Aho niho usanga iyo uri kujya impaka n’umuntu bavuga ngo urimo kumushingira ibiti aribyo bisobanura kumugaragariza ingingo gihamya y’ibyo avuga.

Ikigwi: Bisobanura aho umuntu yaguye, aho umuntu yatsinze umwanzi. Aho wakoreye ikintu gitangaje ukumva wakirata.

Umwanzuro

Ibigwi rero ni ibyo umuntu yakoze by’agaciro, ibikorwa by’ingirakamaro umuntu yakoze akifuza ko yabyibukirwaho. Rushingabigwi ni ugaragaza ubutwari bwe.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza