Rugiganangabo, izina risobanuye ‘intwari idatezuka ku rugamba’

0 14-08-2017 - saa 08:02, IGIHE

Rugiganangabo ni izina ry’inyunge rya kigabo,rigizwe n’ibice bibiri aribyo Kugigana ndetse n’icyuzuzo ingabo.

Ibisobanuro byimbitse

Kugigana ni inshinga na yo ituruka ku yindi yitwa kugiga bivuga kugeza umuntu mu mpatanwa aho adashobora kwikura. Ni kimwe no kubyiga, ukamutsindagira ahantu.

Naho icyuzuzo ‘ingabo’ mu izina Rugiganangabo; ingabo ivugwa ni ingabo iyo gukinga nk’igikoresho cyo kurwana igihe uri mu ntambara.

Kugigana bikoreshwa mu kurwana aho abantu bamara igihe kirekire cyangwa bafata igihe kinini batsinsurana, bahanganye rukabura gica.

Umwanzuro

Rugiganangabo bivuga urwana ku rugamba atwaza ndetse agahangana cyane arwana ku budatezuka kandi yikinga ingabo ngo umwanzi atamuhamya imyambi

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza