Ronald, izina ry’umuntu ushimishwa na duto

0 26-07-2017 - saa 06:46, IGIHE

Ronald ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kidage rikaba risobanura uyoborana ubuhanga, hari naho risobanura umuyobozi cyangwa se umujyanama

Izina ryandikwa mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu: Reinald, Reinhold, Rinaldo, Ronaldo n’ubundi buryo bitandukanye

Kubizihiza abatagatifu, mutagatifu Ronald yizihizwa tariki ya 17 Nzeri

Bimwe mu biranga ba Ronald

Ni umuntu ushimishwa n’ibintu by’ubusa busa, ntabwo ukora byinshi ngo Ronald yishime , ibyishimo bye biba hafi cyane.

Ni umuntu ugaragara inyuma yishimye uzi kuganira , ariko akirinda kuba yavuga kubimwerekeyeho, ibimureba abigira ibanga mu buryo buhambaye.

Ni umukorerabushake, yoroshya ubuzima nta kintu atahindura iyo bibaye ngombwa.

Ni umuntu w’umuhanga, w’umusesenguzi ndetse rimwe narimwe akavugira mu marenga icyo avuze ntabe aricyo asobanuye.

Iyo akiri umwana Ronald aba akunda kuba ahantu hawenyine, atiyegereza abandi, usanga indoto ze azihera mu bwana atekereza ibyo ashakakugeraho.

Ni umuntu ufata inshingano,aha agaciro akazi nta kintu asuzugura cyangwa ngo agifate nk’icyoroheje.

Ni umuntu udatakaza umwanya ariko yanga ibintu bimwituraho bimutunguye, aba ashaka gukora icyo yateganyije.

Akora uko ashoboye neza agakora adashaka ko mu buzima bwe hazagira amabuye yitambika mu nzira anyuramo.

Ni umuntu uba waraharuye umurongo agenderaho ariko akabasha no kutabigira ihame igihe hari icyihutirwa.

Mu rukundo Ronald araryoshya amenya gutetesha no guca bugufi , ni umuntu utarakazwa n’imyifatire y’igitsina gore ahubwo aba azi icyo bakeneye akakibaha.

Aba yifuza gukundana n’umuntu ufite umutima mwiza kandi usabana nk’uko nawe ari.

Ni umuntu ukunda kwishyira akizana no gukora ibintu yumva ko ahamanya n’umutima we adashyizweho agahato

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza