Regina, izina ry’abantu bahora bigaragaza neza

4 20-09-2017 - saa 07:33, IGIHE

Regina ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rikomoka mu kilatini rikaba risobanura umwamikazi. Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye, bitewe n’igihugu bamwe bandika Lagina, Regina Geena, Regena, Régine , Reyna, Reina n’ubundi buryo bwinshi.

Bimwe mu biranga ba Regina

Usanga ari umukobwa cyangwa umugore wiyubaha,wanga agasuzuguro kandi ugera kucyo yiyemeje gukora. Ni umuntu uzi kwihangana, agategereza igihe cyose hari icyo agushakaho cyangwa hari icyo ashaka kugeraho.

Ni umuntu udahubuka, azi kwihanganira abantu ndetse akagira ibikorwa by’ubumuntu. Ni umuntu uzi gushyira ku murongo akazi ke ndetse akabasha no gukurikirana ngo amenye niba ibyo abamo bitanga umusaruro cyangwa ntawo.

Azi gutanga inshingano kandi uko aba yumva yitangira akazi ni nako nawe aba ashaka kureba koko niba uwo yahaye inshingano yazubahirije. Ni umuntu usabana kandi akagira umutima mwiza. Iyo afite ikibazo ntapfa kubihingutsa, abigumana mu mutima ntaba ashaka ko abantu bamugiraho isura itari nziza.

Mu rukundo aba ashaka kwitabwaho birenze. Iyo ababaye ariyoberanya ku buryo utapfa kumenya niba wamubabaje ariko iyo umaze kugenda ashobora kwiherera akarira.

Iyo bakiri abana ba Regina baba bigunga, bisaba kubatera umwete ngo basabane n’abandi. Baba kandi bikubira kandi badasaranganya n’abandi ku buryo baba bakeneye gufashwa bakiri bato ngo batazakurana iyo mico.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
butera elias 2017-09-23 01:20:32

mwansobanuriye Butera elias

2
gerard 2017-09-22 04:33:43

ndishimye cyanee kubera ko menye ibigwi by,umudamu wanjye

3
Manzi Arsene Alaba 2017-09-21 13:29:34

mwasobanuriye kuri aya mazina :Manzi , Sano , Arsene

4
Regine 2017-09-20 04:08:05

Thank u

Kwamamaza