Raphael, izina ry’umuntu utiharira

1 22-07-2017 - saa 07:26, IGIHE

Raphael ni izina rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Rapha-el bikaba bisobanura ‘ Imana irakiza’ (God is Healer).

Iri zina ryandikwa mu buryo butandukanye burimo Raphael, Raphaël, Rafael, Raffael, Raffaello, Raffaele, Refael, Rafa, Rafi, Raphaël n’ubundi bitewe n’igihugu.

Bimwe mu biranga ba Raphael

Ni umuntu ukerebutse uzi gucunga amafaranga,uzi kwitunga akibeshaho kandi w’umunyembaraga.

Agira umwete, atera intambwe ndende, avugana ingoga kandi ahora acyeye.

Yifuza ko uko ashaka ko ibintu bikorwa ari ko byaba , iyo bitagenze gutyo agira intonganya.

Ni umuntu udakunda kwiharira cyangwa se kugirira ishyari abandi. Yitwara mu kibazo akurikije uburemere bwacyo, gusa asa nk’aho atagira umwanya wo kwinezeza, ahora ahuze n’iyo ntabyo afite byo gukora arasbishakisha.

Ku bizihiza abatagatifu,Mutagatifu Raphael yizihizwa tariki 29 Nzeri buri mwaka.

Raphael, Umuririmbyi w'Umufaransa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Biziyaremye Vital 2017-07-22 02:28:21

Ndabashimiye muzi ibintu pe!

Kwamamaza