Nicodème, izina ry’umuntu ufata abantu kimwe

2 19-08-2017 - saa 07:55, IGIHE

Nicodème ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kigereki ku izina Nikodemos, rikaba risobanura ‘intsinzi y’abaturage’.

Bamwe bandika Nikodemos , Nicodème , Nicodemo, Nico , Nikodem, Nikodim, Nicodemo n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Nicodème

Ni umuntu ugira abanzi bake kandi ntapfa kwijandika mu bibazo, nta muntu yumva cyane kurenza undi bose abafata kimwe.

Ni umuntu uzi kwiha ibyishimo byose akeneye, ntabwo aba ashaka kwishora mu bibazo ahubwo abigendera kure.

Ni umuntu ugira umutima mwiza, aritanga kandi atera umwete abandi ndetse akanabashyira mu matsinda ngo impinduka zigaragare.

Ni umuntu udapfa kureba inyungu ze ku giti cye, areba icyatuma ibintu bica mu mucyo n’iyo ntacyo yaba ari bubyungukiremo cyihariye.

Nubwo yumvikana akagira n’imico myiza ariko agira n’uburyo asa n’uteye ubwoba bitewe n’uko atagira impuhwe iyo hari ibyo mutumvikanyeho.

Ni umuntu uhorana gahunda z’ibyo agomba kugeraho ndetse n’iyo akiri umwaa usanga afite ibitekerezo bitandukanye n’iby’abandi.

Iyo bigeze mu rukundo, Nicodème ararambarara,akitanga ,akaba umunyakuri kandi akifuza ko uwo akunda nawe yamubera indahemuka.

Iyo umutengushye mu rukundo ntapfa kukubabarira ndetse biranamugora kuba yanabyibagirwa.

Ba Nicodème bakunze kuba abapolisi, abasirikare, abacamanza , abacungamutungo, abanyamibare,abakora mu nganda, ubukerarugendo,abarimu,abaganga n’indi mirimo itandukanye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
HARINDIMANA colude 2017-08-20 01:08:51
2
NDEKEZI N. Nicodèm 2017-08-19 01:57:52

yoooooooooooooo, Ibyo muvuze mbona ariko nteye pe!!!!! gusa sinzi uko abandi bambona,,,,,, kandi nkora no murizo nzego mwavuze musi. Nabandi Mujye mubabwira Igisobanuro kumazina yabo di.

Be blessed.

Kwamamaza