Mutabaruka, izina ry’umuntu uvuye mu makuba

2 9-09-2017 - saa 08:20, Tombola Felicie

Mutabaruka ni izina ry’igitsinagabo rihabwa umwana w’umuhugu. . Basoma Mutabaaruka

Gutabaruka bifite ubusobanuro butandukanye.Hari uva ku rugamba amahoro bavuga ko umuntu atabarutse, kuva guherekeza uwapfuye, kuva mu makuba ndetse no kubyara.

Baca umugani ngo ’uzahabwa impundu utabarutse’ bivuga ko umuntu azashimwa arangije umurimo uruhije yarimo akora.

Bishobora gushingira ku gutabaruka uvuye ku rugamba cyangwa se kubyara kuko byose biraruhije mbese ni ah’Imana.

Umwanzuro

Umubyeyi ashobora kwita umwana we izina Mutabaruka kubera ko se avuye ku rugamba , cyangwa se ko kuvuka kwe kwaruhanyije bakavuga ko umubyeyi atabarutse kuko wenda inda yabashaga kumuhitana

Ubu busobanuro bwatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mutabaruka 2017-09-10 14:39:44

Ni byo igisobanuro babahaye ni cyo. Ariko, hari ikindi cyisumbuyeho kivuga "uzaramba". Kuko urugamba rukomeye kurusha izindi ni urugamba rw’ubuzima. Mutabaruka ni uzarangiza urugamba rwose rw’ibuzima , uzaramba, uzahabwa impundu atabarutse, arangije ibyo agomba byose.

2
P.Joshua 2017-09-09 08:25:24

urebye Niko akensh bibabimez.murakoz kubwamakur mez muduh

Kwamamaza