Mbanjimpundu, izina ryatura ineza yifurizwa umuntu

2 20-07-2017 - saa 08:22, IGIHE

Mbanjimpundu ni izina ry’igitsina gabo, ni kimwe na Munyampundu, Mpundu n’ayandi. Iyo ari igitsina gore bamwita Nyampundu, Uwimpundu n’ukundi.

Izina Mbanjimpundu ni izina nteruro; Mbanje impundu, inshinga ‘mbanje’ Abanyarwanda bayikoresha cyane cyane mu gutsirika umwaku, nk’iyo umuntu yavugaga ngo ‘Mbanje impyisi n’urukwavu byabaga bisobanuye ko abitsiritse kuko aribyo bintu bavugaga ko bitera umwaku cyane.

Iyo mvugo kandi abantu bashoboraga kuyikoresha biyifuriza ibyiza, nko kuvuga ngo ‘Mbanje inka n’abana: Kwiyifuriza gutunga inka no kuzagira abana.

Mu iri zina bisobanuye guha impundu umuntu uhuye n’ibyiza.

Impundu cyangwa induba ni akajwi gateye hejuru, umuntu agaragarizamo undi ko amwishimiye kubera ibintu byiza byamubayeho.

Impundu zivuzwa n’abagore, abagabo bagakoma mu mashyi.

Hari imvugo nyinshi zikoreshwa kuri iri zina, umuntu abwira uwo asezeraho amwifuriza kuzagaruka amahoro.

Impundu ku gaseke: Amagambo babwira uwo bifuriza ibyiza. Akenshi n’ink’iyo abantu babiri batongana, umwe akaba ashaka guhosha intonganya, aravuga ati ’impundu ku gaseke", bikaba bigaragaza ko we ahagaritse gutongana, ashaka amahoro, ko nta kibi yifuriza mugenzi we.

Guhabwa impundu utabarutse: Gushimirwa ko ugeze ku kintu cyari kiruhije, nk’umugore utwite wenda kubyara kandi bikaba bigaragara ko arwaye cyane. bamubwira gutyo bamwifuriza kubyara neza no gukira.

Umuntu yita umwana we Mbanjimpundu amwifuriza amahoro, umugisha cyangwa se amushimira .

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mbanjimpundu Alice 2017-07-20 23:54:36

Nshimishijwe nigisobanuro cyizina ryanjye

2
Mbanjimpundu Alice 2017-07-20 22:50:52

Ndishimye Cyane kumenya igisobanuro cyizina ryanjye. God bless u

Kwamamaza