IGIHE

Mathilda, izina ry’umukobwa uharanira gukemura ibibazo by’abandi

1 6-08-2019 - saa 07:26, Ndayikunda Josué

Mathilda ni izina ry’abakobwa, rifitanye isano n’irindi jambo ry’Ikidage ryitwa ‘Mathild’ bivuga umunyembaraga.

Ubusanzwe Mathilda igizwe n’amagambo abiri y’Ikidage ariyo “math’’ na ‘‘hild’’ iyo bihuye bisobanura imbaraga n’ubushobozi.

Ni izina ryamamaye cyane muri Denmark mu 2009, riza no muri 20 ya mbere akunzwe muri icyo gihugu.

Mathilda ni izina ryakunzwe cyane mu bihugu by’u Burayi birimo Norvège, Finland, na Suède, rikomeza no kugenda ryigarurira imitima y’Abongereza n’Abafaransa.

Mu 2017, abana 113 b’abakobwa mu Bufaransa bahawe izina rya Mathilda.

-  Ibiranga ba Mathilda

Abakobwa bitwa ba Mathilda barangwa no kwita ku baturanyi babo n’abantu muri rusange. Iyi myitwarire ituma bakundwa cyane n’abantu.

Bifitemo ubuyobozi kandi bazi gushyira gahunda ku murongo no kuyobora amatsinda. Bakunda gufasha bakanatanga iby’agaciro ku bakene. Ibi bituma bakunda kumara umwanya utari muto bakora ibikorwa bigirira akamaro abantu benshi.

Ba Mathilda bakunda gukora cyane bakanimariramo ibyo barimo, ibi bigatuma iyo hari ikitagenze neza biheba cyane bakiyanga. Kubera gukunda gukora cyane kwabo usanga baba bashaka ko n’abandi bakora ku buryo babashyiraho igitutu.

Amazina afitanye isano n’iri ya hafi arimo Mathylda, Mathylde, Matilda, Mathita, Milda, Milada, Matylda na Milouda.

Abantu bazwi cyane bakoresha iri zina barimo umukinnyi wa film ukomoka mu Bufaransa Mathilda May n’Umwongereza Katherine Mathilda Swinton.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ntare 2019-08-06 01:59:39

Umuzungu yarateruye ati: dore impamvu abirabura ari ibigoryi kuruta abandi bantu bose kw’isi:

Nibo bantu bonyine kw’isi bitwa amazina batazi icyo avuze, nka kumwe duha amazina imbwa zo mu rugo. Burya Nyarubwana ntizimenya igisobanuro cy’amazina tuzihamagara. Ndabeshya Mathilda Wee???

Nimukore promotion y’amazina y’ikinyarwanda

Kwamamaza