Luben, izina ry’umuntu ukunda guhindagurika

0 15-07-2017 - saa 08:53, IGIHE

Luben ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko muri Bulgarie rikaba risobanura ukundwa, hari naho usanga risobanura impano cyangwa urukundo rudafite icyo rushingiyeho. Bitewe n’igihugu bamwe bandika Lyuben, Ljuban, Ljuben n’ayandi.

Bimwe mu bikunze kuranga ba Luben

Ni umuntu ukunze kurakara vuba kandi ugira amarangamutima menshi. Luben aba ashaka gukorera mu mutuzo nta kimuhungabanya kugira ngo adakabya kugaragaza ibyiyumviro bye.

Ni umuntu uhindagurika, abandi ibyo bagiyemo nawe ahita abakurikira kandi akaza kubyicuza. Agira intego nke muri we kandi ntabwo akunda kwigirira icyizere mu byo arimo.

Ni umuntu uhorana impambara mu byo akora ariko ugasanga adashobora kwiharurira inzira azajya akurikiza we ubwe.

Luben ni umuntu ugira inshuti nyinshi aba yumva aribwo bwihisho bwe, akenshi zikaba ari nazo zimufatira ibyemezo. Akunze kugorwa no gufata ibyemezo kugeza no ku mwenda ari bwambare cyangwa se isomo agomba kwiga mu mashuri. Ibyo kurimba n’ibijyanye n’ubwiza aba abizi bigatuma atinda gufata icyemezo ku bimubereye.

Ni umuntu uzi kwakira abantu, ugira umutima mwiza, uzi usaranganya n’abandi, uzi gutanga, ni umunyabuntu mu buzima bwe.

Ibyifuzo bye ntibukunda kugerwaho kubera ko ayoborwa akenshi n’amarangamutima bigatuma hari imyanzuro yari yafashe areka. Nta mwete mwinshi ashyira mu byo akora ariko abikora neza.

Akunda gukorera mu matsinda no gushyira hamwe n’abandi kuko nibwo aba yumva yizeye ko azagera ku byo arimo.

Mu rukundo ba Luben bagorwa no guhitamo, usanga barwana n’umutima ku byemezo bagomba gufata ariko iyo babishoboye bavamo abagabo beza bita ku nshingano z’urugo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza