Lina, izina ry’umukobwa uvuga amaze gukaraga ururimi rwe karindwi

2 19-07-2017 - saa 06:59, IGIHE

Lina ni izina rifite inkomoko mu Kigereki ariko usanga ubusobanuro busa nk’aho butari bumwe bitewe n’igihugu kuko ni umusozo w’amazina atandukanye nka Angelina, Pauline, Adelina, Célina n’ayandi.

Iyo barisobanura bagaragaza ko ari izina ryaturutse ku izina ‘Angelina’ risobanura ’intumwa’ , gusa biragoye kuba wahamya ubusobanuro bwaryo nyirizina.

Iri zina usanga rifitanye isano n’izina Lyna, Loina, Louna, Lin, Linnea, Léna, Layyina, Livna, Line, Lynes, Lines, Lyn, Lino n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Lina

Ni umuntu w’umunyakuri kurenza uko umuntu yabivuga, agenzura ururimi rwe mbere yo kugira icyo avuga.

Ni umuntu w’umutima mwiza, iyo ari umugore aba azikwitangira urugo rwe , akibabaza kandi aranitanga ku bw’abaturanyi be.

Ni umuntu uhorana inzozi zo gutemberera mu bihugu bitandukanye ndetse no kugira ibyo ageraho.

Agira umwete no kwitanga, azi kureshya abantu kandi ahora ari wa muntu w’umwimerere udahindagurika.

Ni umuntu wihagararaho, w’umunyagitinyiro ku buryo bamwe bamufata nk’umunyagitugu cyangwa se umuntu ufunga umutwe.

Iyo akiri umwana Lina aba azi ubwenge mu ishuri ashyiraho umwe kandi akagira gahunda n’ikinyabupfura mu bintu bye.

Akunda amahoro kandi akora uko ashoboye kose kugira ngo akomeze umubano we nuwo akunda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Isa 2017-07-20 01:19:08

Uwo ryakomotseho wenyine ni we Nibura twakwemera ko yakoreweho ubushakashatsi. Ariko na none iyo miterere ye Ndatekereza ko itatewe n’izina rye. Ahubwo yatewe n’izindi factors myinshi z’ubuzima bwe.

2
aline 2017-07-19 03:39:56

Ntimukabeshye

Kwamamaza