Kimenyi, izina risobanura umuntu w’intyoza

0 26-09-2017 - saa 07:56, IGIHE

Kimenyi (kimênyi), ni izina ry’abagabo naho Mukakimenyi niryo rihabwa abagore. Muka bivuga umugore wa runaka.Ni izina rishingiye ku nshinga kumenya.

Ibisobanuro byimbitse

Kimenyi ryabaye izina ry’abami bo mu Gisaka. Igihugu cy’i Gisaka cyabaye u Rwanda ku ngoma ya Mutara Rwongera mbere y’umwaka wa 1853. Abami b’i Gisaka bazwi ni ba: Kimenyi I yabayeho igihe mu Rwanda hari ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare.

Kimenyi II Getura yabayeho mu gihe cy’ingoma ya Kigeri III Ndabarasa n’iya Mibambwe III SENTABYO

Rugeyo Zigama yabayeho mu gihe cy’ingoma ya Yuhi Gahindiro, Ntamwete wakurikiyeho yabayeho mu gihe cy’ingoma ya Mutara II Rwogera.

Ntamwete rero ni we mwami wa nyuma w’i Gisaka kuko cyafashwe na Mutara II Rwogera. Byaturutse ko Ntamwete yatoteje umwe mu batware be witwa Rushenyi ahungira kwa Mutara II Rwogera amusaba ko amutabara.

Abanyarwanda batsinze Ntamwete i Kirwa inyuma ya Munyaga muri Rwamagana. Abanyarwanda bakomereje mu kindi gice cy’i Gisaka cyitwa Migongo cyayoborwaga na mubyara wa Ntamwete ari we witwaga Mushongore. Ntiyigeze arwana, yahise ahungira mu Bushubi ariho yaguye hashize igihe gito, i Gisaka kiba u Rwanda gutyo.

Umwanzuro

Kimenyi bivuga ‘uzi ibintu’, intyoza. Uretse ko binashoboka ko haba hari abantu bitwa ba Kimenyi babikomora kuri abo bami b’i Gisaka nkuko hari abitwa ba Kabarega akaba ari izina ry’ubwami rya Toro.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza