Karyabwite, izina riburira nyiraryo kutaba igisambo

0 4-09-2017 - saa 07:17, IGIHE

Karyabwite ni izina ry’abantu, ry’inyunge rishimagiza nyiraryo. Ni izina rya Kigabo ntabwo wasanga hari umugore uryitwa.

Ibisobanuro byimbitse

Kurya: bivuga gushyira mu gifu ikigutunga. Ariko muri rusange bivuga gutungwa n’igifungurwa runaka. Kurya ibyawe, kurya akagabuye.

Ubwiîte : bivuga kuba umuntu yitungiye ikintu nta we bagisangiye. Ari umutungo we bwite.

Umwanzuro

Karyabwite ni izina baha umwana bibutsa ko umuntu akwiriye kurya ibye, atagomba kuba igisambo, ko agomba kuba inyangamugayo yubaha ibye n’iby’abandi.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco,RALC

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza