Jeannine, izina ry’umuntu ukunda akazi kiyubashye

10 5-09-2017 - saa 06:56, IGIHE

Jeannine ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Jehanne rikaba risobanura ngo Imana igira ibambe cyangwa impuhwe; hari n’aho risobanura impano ivuye ku Mana.

Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye ku buryo bitewe n’igihugu udashobora kurondora uko ryandikwa ngo ubirangize hari aho bandika Janine, Jeannine,Janene, ,Jannine n’ubundu buryo butandukanye.

Bimwe mu biranga ba Jeannine

Ni umunyakuri, umuhanga, uzi guhimba udushya kandi ugira umwete mu byo kora byose. Ajya avamo umuyobozi mwiza ku bw’impamvu runaka aba afite, mu buyobozi bwe yitwara neza akavugisha ukuri kandi ntabogame.

Akunda gukora akazi yumva ko kamuhesha ishema muri sosiyete ku buryo yishimira kubwira abandi ibyo akora.

Aho akorera naho atuye Jeannine aba ashaka ko haba ari ahantu hatuje kandi hiyubashye ndetse akumva no mu rugo rwe ariko hakwiriye kumera.

Ni umuntu ushyira buri kintu cyose ku murongo ndetse akanoza n’ibyo akora akabigiramo isuku ku buryo buri kintu kiba kiri aho cyagenewe.

Nubwo adakora agamije kwigaragaza, ibikorwa bye birivugira ugasanga arazwi.

Iyo ari umwana Jeannine aba agoye atavuga, yitinya, arakazwa n’ubusa kandi yiriza. Aba akeneye ko abamurera bamuha umwanya uhagije bakamutetesha bakamuganiriza ndetse bakamutinyura kugira ngo abashe gukura yisanzura ku bantu.

Mu rukundo Jeannine arirekura, icyo ashoboye cyose akagikora kandi ntabwo uwo bakundana ashobora kwicuza kuko abikora uko ashoboye.

Akunda kuyobora, gukora ubucuruzi, kwigisha no gukora akandi kazi yumva ko kamuhesheje ishema.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jeannine Niwemugeni 2017-10-15 09:19:49

Iyi nkuru iranshimishije cyne kubera nitwa Jeannine,kdi nsanze ari ko nteye.merçi muzanshakire na Gervais

2
mushirarungu 2017-09-25 02:12:42

Ndumiwe pe,wagirango ni murumuna wangye mwavuze.

3
jeanne d'arc 2017-09-15 07:31:52

muraho ? nanjye muzansobanurire izina jeanne d’arc

4
Butera elias 2017-09-15 05:12:19

murahoneza musamfashe munsobanurire Elias

5
Jeannine 2017-09-06 04:01:59

nibyiza cyane , iyinkuru ni iyukuri. Murakoze kuyitugezaho.

6
Jeanine 2017-09-06 03:56:08

Mbega ngo muramvuga
neza neza ni njye peee ntaho ubeshyee
izina niryo muntu oko

7
Jeannine 2017-09-05 08:52:08

Mbega ngo muranvuga uko ndi! uko ni ukuri pe.

8
Jeanine 2017-09-05 08:17:04

Nukuri wagira mwarangenzuye. Uko ni ukuri kose👌🠾👠ðŸ‘

9
jeanine 2017-09-05 04:14:22

hhhhhhh nukuri rwoc nacyo mubeshyeho ningewe pe murakoze Cyane Narinarabuze ubusobanuro bwizina ryange

10
umusomyi 2017-09-05 00:36:44

Ndagushimiye cyane wa mu nyamakuru we.

Ibi warabigenzuye nukuri.
Ndamufite Jeannine.ibyo wavuze byose mbimubonaho; NI UMUHANGA CYANE;akunda care,Kera akiri umwana yarizwaga n’ubusa,akunda kwatira attention,agira ordre,mbese ibyo wavuze byose nanjye ndabibona.Gusa sinari inzi icyo risobanura.urakoze cyane. ukomereze aho.thx

Kwamamaza