IGIHE

Gianni, izina ry’umuhungu uharanira gusiga Isi ari nziza

3 14-03-2019 - saa 08:14, IGIHE

Gianni, ni izina rihabwa abana b’abahungu ndetse rimwe na rimwe n’abakobwa bakaba bashobora kuryitwa, rifite inkomoko mu Gitaliyani no mu Giheburayo aho risobanura ‘Imana ni nyirubuntu’.

Iri zina riza mu mazina 1000 akunzwe cyane mu 2019, hari n’abarikoresha nk’impine y’izina Giovanni, kandi yombi akaba afite igisobanuro kimwe.

Mu bantu bazwi bitwa iri zina ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Giovanni Vincenzo "Gianni" Infantino.

Bimwe mu biranga ba Gianni

Ba Gianni barangwa no kwitekerezaho cyane, intekerezo zimbitse kandi zitandukanye n’iz’abandi, ni abanyabwenge, batinya gutsindwa, bagakunda kwigenga.

Ni abantu kandi bigoye kumenya icyo batekereza, ndetse akenshi bakunda kuba ari bonyine kandi bakagira ibanga, akenshi usanga bitabira gahunda zifitanye isano n’ubumenyi, inkinamico cyangwa ubuhanzi.

Ba Gianni bahorana inyota yo kubera abandi icyitegererezo, kuyobora no kumva bagenzura ibikorwa by’abandi. Ni ba bantu bagira ubuntu kandi bagahorana umurava n’ubushake bwo kwitanga.

Bashishikazwa no kuzana impinduka zitandukanye n’iz’abandi zituma Isi irushaho kuba nziza, ibi bikaba bituma akenshi bisanga mu bikorwa bifitanye isano n’umuco, politiki n’imibereho myiza.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, Gianni Infantino ni umwe mu byamamare byitwa iri zina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pro 2019-03-14 21:43:10

Hhh!
Ariko ibi bisobanuro hari icyo mbaza ababisaba kuko bigaragara ko bahari ari na benshi. Ubundi nubwo bavuga NGO izina niryo umuntu, ibyo bishatse kuvugako izina witwa rigena byanze bikunze uko uzitwara?! Ibyo ngirango byaba ari uko bagiye bita umuntu izina babanje kumwitegereza kandi nabwo igihe kinini bamara kubona imyitwarireye. Bakabona guhitamo izina bajyanye?! Gusa kuri nickname ho mange ndaryemera ariko ahandi ni uguhuza ibintu bisa n’inzozi !
Murakoze

2
Elysephan 2019-03-14 17:58:06

Meaning

3
Nyirantwari Angelique 2019-03-14 16:15:21

Muraho ! Nabasabaga ubusobanuro bwizina Gianna.murakoze

Kwamamaza