IGIHE

Firdaus, izina ry’umukobwa wigengesera mbere yo gukora

3 18-09-2019 - saa 08:11, Ndayikunda Josué

Fridaus ni izina rikunze guhabwa abana b’abakobwa cyane cyane abo mu idini ya Islam. Hari n’uduce iri zina rihabwa abana b’abahungu. Rifite inkomoko ku ijambo ry’Icyarabu “فردوس (firdaws) risobanura paradizo.

Ni izina rikunze gukoreshwa mu bihugu bitandukanye ku Isi ariko cyane ibivuga ururimi rw’Icyarabu n’Igihinde.

-  Ibiranga ba Firdaus

Ba Firdaus ntibakunda guhita bemera impinduka zibayeho ahubwo barabanza bakagenzura icyaziteye bakagenzura niba ari na ngombwa ko zibaho. Ibi bijyanirana n’uko muri kamere yabo iyo hari ikintu runaka bashaka gukora babanza gufata umwanya munini bagitegura.

Ni abantu bakunda kubahiriza inshingano zabo cyane ku buryo usanga akenshi bahangayika iyo zitarashyirwa mu bikorwa bitewe n’agaciro baba bazihaye. Ni abanyempano cyane cyane ku bintu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Mu rukundo usanga ba Firdaus ari abantu bakunze kuzana ibitekerezo by’inyamibwa cyane ariko ntibakunze kugaragaza amarangamutima yabo bihambaye ku buryo bisaba abo bakundana kubanza kwakira uko bateye hato bataba babakeka ibindi.

Ba Firdaus bakunda kubaho mu buzima busazwe butuma babana n’abandi amahoro kandi bakemera ibintu bifite uburanga. Kuri bo ibikorwa bihabwa agaciro kanini kuruta amagambo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
uwayo carine joda 2019-10-04 02:04:26

uwayo carine joda

2
yves b 2019-09-27 00:35:15

murakoze mudusobanurire izina Kellia

3
hakizimana jean pierre 2019-09-20 03:27:20

Turabashimira kubwo kudusobanurira amazina mwa dufasha kumenya izina redempta

Kwamamaza