Felix, izina ry’umuntu udashabutse ariko ukora neza

11 23-09-2017 - saa 07:59, IGIHE

Felix ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Felicis rikaba risobanura ibyishimo, umunyamahirwe n’uburumbuke.

Bamwe bandika Phelix, Feliu, Félix, Felice, Feliks

Bimwe mu biranga ba Felix

Felix ni umuntu ukundwa,ushimishwa no kuba hamwe n’abandi.

Ni umuntu udashabutse; ntabwo ibintu bye abyihutisha ariko mu bwitonzi bwe abikora neza.

Ni umuntu ugira amarangamutima hafi kandi usanga akunda kugendana n’igitsina gore, abiyumvamo , hari abavuga ko usanga ari yo mpamvu atihuta mu byo akora.

Ni umunyabuntu, agira ibikorwa by’ubumuntu no kwitangira abandi no gushashikariza abandi kubikora.

Muri kamere ye Felix aba yifitemo gukunda umuziki, biba byiza iyo abitojwe hakiri kare kuko usanga akura abikora neza.

Akunda ibyo gutembera, ibyo kuryoshya mu rukundo ndetse kwigenga agakora ibyo yumva yisanzuyemo atari itegeko.

Iyo bigeze ku guhitamo icyo azakora, Felix ahitamo umwuga w’ababyeyi cyangwa agahitamo imirimo rusange nko kwigisha, kuba umufashamyumvire , umujyanama n’ibindi.

Iyo akiri umwana aba yumva vuba ku buryo kumwigisha bidatinda kandi abifata vuba cyane.

Gusa ubumenyi bwo mu ishuri bugirwamo uruhare n’umuryango we kuko baba bagomba kumushishikariza gukora imikoro yahawe kuko nubwo afata mu mutwe ariko agira ubunebwe.

Felix Faure wigeze kuba Perezida w'u Bufaransa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Felix Rukundo 2018-05-12 07:39:43

manaweee!!! uziko aribyo neza nezawe? murakoze nukuri pe

2
Ngabo Felix Lucky 2018-02-09 06:32:11

Murabivuze numva arinjye gusa murakoze cyn

3
EUGEN 2017-10-02 05:43:57

EUGEN, Bisobanuriki?

4
Felix 2017-09-26 01:11:10

That true nanjye niko nitwa kandi birahura tu!

5
Felix dj snake 2017-09-25 10:05:20

Uhh

6
Felix 2017-09-25 02:59:15

It’s right,kuko nange nitwa Felix ariko nsanze ibimuvugwaho mbona ari ukuri kuko mbonye byinshi muri byo mbifite

7
BYIRINGIRO Gilbrt 2017-09-24 02:10:15

eeee, nibyiza cyane muzatubwire uko gilbert risobanura

8
BYIRINGIRO Gilbrt 2017-09-24 02:10:13

eeee, nibyiza cyane muzatubwire uko gilbert risobanura

9
Teta 2017-09-24 01:27:14

ndashimira abatugezaho inkuru nkizi nibyiza cyanne bakomeze basobanurire nabandi
murakoze

10
agasaro 2017-09-23 05:07:53

Aha ntubeshye rwose

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza