IGIHE

Elliana, izina ry’umukobwa wanga akarengane

5 1-10-2019 - saa 07:21, Ndayikunda Josué

Elliana ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo “Eliyanah” rivuga ngo “Imana yaransubije.”

Iri zina rikunze gukoreshwa kenshi mu bihugu bivuga ururimi rw’Icyesipanyolo n’Ikinyaporutigali.

Elliana ni izina rikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo mu 2018 ryaje ku mwanya wa 83 mu mazina akunzwe cyane kurusha andi.

-  Dore ibiranga ba Elliana

Ba Elliana usanga barangwa no kugira umwete mu kazi kabo kandi ngo bakunda kugera ku ntego zabo iza muntu ndetse n’iz’umwuka.

Ni abantu badatinya kandi baba biteguye iteka kuba barwanira ukuri. Ibi bituma bazira urunuka akarengane ku buryo batajya bashobora no kukihanganira.

Bakunda gufasha abandi bakanishyira mu cyimbo cyabo. Baha agaciro gakomeye ibijyanye n’urukundo no kurwinezezamo. Bashobora kwigisha abandi bakabaha inama zabafasha mu buzima, kandi bifitemo n’impano y’ubugeni.

Mu byo bakora, usanga baba babifitemo impano ku buryobitabagora. Ikindi nuko ba Elliana bafatwa nk’icyitegererezo bitewe n’imiterere yabo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habimana muhamed 2019-10-03 13:24:20

amazina,mudusobanurira aratunyura,ariko mujye mushyiraho nimero zaterephone zoguhamarwaho zanyu tg,mtn murakoze!ndi nzige rwamanagana

2
uwase Joan 2019-10-02 01:59:05

Muzatubwire na Queen

3
Semivumbi Vianney 2019-10-01 08:04:54

Muzatubwire na vianney

4
Barekoyo Valens 2019-10-01 02:04:54

Mwakoze cyane ba valens natwe muzatubwire abo turibo

5
Barekoyo Valens 2019-10-01 02:04:43

Mwakoze cyane ba valens natwe muzatubwire abo turibo

Kwamamaza