IGIHE

Dylan, izina ry’umuhungu uharanira kuba intangarugero

4 6-03-2019 - saa 07:30, IGIHE

Dylan ni izina rihabwa abana b’abahungu rifite inkomoka mu gace ka Wales mu bwami bw’u Bwongereza, risobanura ‘Uwakomotse ku nyanja’.

Nubwo iri zina ryabayeho kuva mu bihe bya kera, ryatangiye gukundwa cyane guhera mu myaka ya 1960 ubwo umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Bob Dylan wahoze yitwa Bob Zimmerman yatangiraga kumenyekana cyane.

Bimwe mu biranga ba Dylan

Abitwa Dylan bakunze kuba intagarugero ndetse bifitemo ubuhanga bwo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi no kubigeraho. Bakunda gukora cyane kandi neza, kandi baha agaciro gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Iyi mico myiza kandi ngo iteka ikunze kubageza mu myanya ibaha ububasha n’imbaraga, ibi bikaza byiyongera ku kuba ari abizerwa kandi imvugo yabo ariyo ngiro.

Mu bindi biranga ba Dylan harimo kudateshuka kucyo biyemeje, ariko kandi bakaba badakunda kugirwa inama, bituma kubumvisha ikintu runaka biba ingorabahizi. Bahora iteka bumva bashaka kwigenga mu buryo bw’umubiri, imitekerereze n’imyemerere.

Ba Dylan kandi bahora iteka bashakisha ahari amahirwe yatuma bagira umutuzo haba mu mibanire n’abandi cyangwa ubukungu. Bumva neza ibirebana no kubana n’abandi mu mudendezo kandi bakagerageza kubaho mu buryo budahutaza abandi.

Gusa na none ngo bumva hari ikintu gikomeye babura igihe nta muntu bari kumwe mu rukundo cyangwa undi wese bumva bashobora gusangiza ibitekerezo n’ubukungu bwabo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kana 2019-03-07 12:33:49

Hello? muzansobanurire izina Levin please

2
Xxx 2019-03-06 11:09:32

Mudushakire ubusobanuro bw’izina Arlène

3
Xxx 2019-03-06 11:09:26

Mudushakire ubusobanuro bw’izina Arlène

4
Umutoni 2019-03-06 01:42:48

Nibyo pe,

Kwamamaza