Diamond, izina ry’abantu badakunda kuvuga icyo batekereza

0 16-08-2017 - saa 06:46, Tombola Felicie

Diamond ni izina rifite inkomoko mu kigereki ku izina Adamas rikaba risobanura ‘udatsindwa’, ubundi risobanura ibuye ry’agaciro rya diamant. Ni izina rihabwa umwana w’umukobwa ariko hari naho usanga n’abahungu baryitwa.

Bimwe mu biranga ba Diamond

Ni abantu bagira umutima mwiza, basabana kandi bagera ku iterambere byihuse ariko badapfa kuvuga icyo batekereza ku bandi.

Ni umuntu uzi kunezeza inshuti ze, ni umuntu uzi gutanga inama kandi azi kwita ku bantu. Iyo agize ibumuvangavanga, Diamond aracanganyukirwa ku buryo ashobora gufata imyanzuro igayitse.

Aba azi aho agarukira, ugasanga atirekura mu mivugire ariko ajya agirana ibibazo n’abantu kuko adakunda kuvuga ibyo abatekerezaho.

Ni umuntu ugira amarangamutima menshi kandi ashobora kuyagaragaza igihe icyo aricyo cyose. Ni umunyakuri kandi ukora uko ashoboye akarwanira ukuri.

Ariyemeza akagera ku bintu bihambaye ariko ahora yifuza gushyigikirwa kugira ngo yumve ko yabikomeza.

Ni umuntu ukunda ibintu bikozwe neza kandi nawe aba ayumva yabikorera abandi. Bakunze kuba abanyabirori, bagakunda kuba abashyushya rugamba kandi bakamenya kwiyitaho ngo bakomeze kugaragara neza.

Baba kandi abanyamategeko, abanyabugeni ndetse n’abamurika imideli.

Hejuru ku ifoto: Ibuye ry’agaciro rya diamant

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza