Damien, izina ry’abantu bashimishwa no kwikorera

3 12-10-2017 - saa 07:12, IGIHE

Damien ni izina rikomoka mu kigereki ku izina ‘Damia’ risobanura uburumbuke. Mu kilatini Damianius bikomoka ku kigirwamanakazi cyari gishinzwe uburumbuke.

Hari abandika Damia, Damian, Damiane n’ubundi buryo butandukanye. Kubizihiza abatagatifu, Damien yizihizwa tariki ya 26 Nzeri buri mwaka

Bimwe mu biranga ba Damien

Ni umuntu udapfa gucika intege kandi utava ku izima, icyo yagambiriye gukora ashyirwa akigezeho. Aba ashaka kwikorera, ntaterwa amakenga no guhomba cyangwa kuba yahusha intego.

Azi kwigenzura, usanga ari umugabo uhamye, udahuzagurika kandi uzi gufata inshingano. Ashaka ibintu bikozwe neza, azi gupanga akazi niyo we yaba atagafiteho ubumenyi, amenya abakwiriye kubikora neza.

Ni umuntu ushimishwa no kwikorera akaba rwiyemezamirimo, agira ikinyabupfura no gutuza agashyikirana bigatuma abigeraho vuba

Damien aba ari umuntu w’umuhanga, umunyabwenge kandi uzi kureshya igitsina gore mu ijwi rituje. Ni umuntu utuje, inyuma ku mureba ubona asa n’udashabutse, wigengesera mu byo avuga kandi ugirira abantu bacye icyizere.

Iyo arakaye ntabwo bimara umwanya munini, mu rukundo aragoye, ahora akora iperereza ku mukunzi we ndetse agahora ashushanya uko umuryango we uzaba umeze mu bihe biri imbere.

Ni umurinzi wabo akunda, arabashyigikira akabarengera, akababungabunga ngo hatagira ikibabuza amahoro.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Uwiringiyimana Damien 2017-10-12 07:50:08

Ibi nibyo rwose 98%

2
Damien 2017-10-12 07:09:24

ndemeye tu!

3
Damien 2017-10-12 01:09:59

Icyo cyo muranyemeje

Kwamamaza