Aristide, izina ry’umuntu ugira amakenga

0 16-07-2017 - saa 07:26, IGIHE

Aristide ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kigereki ku izina Aristeidês naryo rikomoka ku rindi ryitwa Aristos . Ni izina risobanura urenze abandi, ubahiga.

Izina Aristide ryandikwa mu buryo butandukanye aribwo Aristides , Aristeidis , Arisztid, Aristides ,Aristides.

Bimwe mu biranga ba Aristide

Aristide ni umuntu wikomeza, w’amakenga, rimwe na rimwe arapinga kandi yanga kujya mu bintu bihuriweho n’abantu benshi.

Ni umuntu udapfa kwimenyereza abantu ahubwo uko agenda arushaho kukumenya akaba aribwo akwifungurira.

Ni umuntu uhorana impungenge ku buryo nawe iyo agiye gukora ibintu aba atizeye ko bizamuhira.

Ni umuntu ugendera inzira imwe, ntabwo wamuvangira ngo umutunguze ibintu atararanye abikore, ibyo bituma afatwa nk’umuntu ukomeza ubuzima.

Ni umuntu udapfa kwemera keretse ikintu yakiboneye n’amaso ye kandi abijyanisha no guhora abona ibintu ko byacitse (pesimistic).

Ni umuntu ushaka gukorera mu mutuzo, ibintu bye ntabwo abyihutisha, akunda ibintu bikozwe neza niyo byagenda buhoro.

Ni umuntu witaza abandi agakora ibintu bye nta kavuyo ariko hari abababifata nko kuba nyamwigendaho.

Ni umuntu uhama ku ijambo, niba yahakanye cyangwa yakwemereye ntabwo ashobora guhindura umwanzuro yafashe, iby’amarangamutima ntacyo bimubwira kuko nawe ntayo agaragaza.

Iyo akiri umwana aba ari umunyedini cyane kandi akumva n’abandi bamera nkawe.

Iyo abaye umugabo, Aristide aba ari umugabo mwiza utinubira inshingano z’urugo kandi uzi gukunda umugore we no gufatanya nawe.

Ba Aristide bakunze gukora ubucuruzi, ububaji, kumurika imideli, kuba abacamanza n’ibindi.

Ku bizihiza abatagatifu, Mutagatifu Aristide yizihizwa tariki ya 31 Kanama.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza