Anselme, izina ry’umuntu utemera amabwire

5 20-08-2017 - saa 09:57, IGIHE

Anselme ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kidage ‘Ansehelm’ rikaba risobanura ‘Uburinzi bw’Imana.’

Bamwe bandika Ansehelm, Anselma, Anselmi, Anssi, Anselme , Anselmo , Anshel

Bimwe mu biranga ba Anselme

Anselme usanga aba ari umuntu utuje kandi wishimirwa nabo mu muryango kubera kuzuza inshingano ze. Ntiyemere amabwire bikaba bigorana no kumwumvisha ikintu igihe we akibona mu buryo butandukanye n’ubwawe.

Ibijyanye no gufata icyemezo biramugora, usanga buri gihe aba akeneye umuntu utuma agera ku myanzuro ihamye.

Yishimira umutuzo no kumva ko nta kibazo afitanye n’abantu cyangwa se ko nta bibazo sosiyete imuzanaho. Mu buzima busanzwe aba ari umuntu wishimye, ukunda gutebya no gutera urwenya kandi utagira umutima mubi.

Uburakari bwa Anselme buza vuba ariko bikamara igihe gito ntibimutindeho. Ni umuntu utiyoberanya, ntushobora kumutegerezaho kumwenyura niba ababaye kandi niba ikintu kitamushimishije ntabwo akijyamo.

Iyo agaragarijwe urukundo ndetse n’uko yitaweho, Anselme akora neza agatanga umusaruro mwiza ndetse akumva yishimiye ubuzima.

Mu rukundo ntakebakeba ariyo mpamvu bimugora kugira uwo agirira icyizere kugira ngo atazamutenguha.

Bakunze kwiga ibijyanye n’ubujyanama, iyobokamana ndetse no kuba umuhuza mu biganiro.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Violette 2018-05-21 01:02:08

Violette bisobanuye iki munyihanganire mubwire

2
RUDASINGWA Anselme 2017-08-21 02:08:35

IGIHE Turabemera kabisa murasobanutse uwo ninjye 97% kandi murakoze cyane mukomerezaho kandi ni nako nitwa

3
Anselme 2017-08-21 01:52:52

baturiho!turabahungirahe ra?

4
Anselmo 2017-08-20 10:18:27

Ibi nukuri pe nihereyeho nsanga birahura!
Be blessed ba Anselme mwese.

5
Anselmo 2017-08-20 09:49:36

Ibi nukuri pe nihereyeho nsanga birahura!
Be blessed ba Anselme mwese.

Kwamamaza