Anaclet, izina ry’umuntu uzi kwiha amahoro

6 23-07-2017 - saa 08:19, IGIHE

Anaclet ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu kigereki ku izina Anákletos rikaba risobanura ‘uwibutswe (rappelé, recalled)

Ku bizihiza abatagatifu, mutagatifu Anaclet yizihizwa tariki ya 26 Mata .

Bitewe n’igihugu bamwe bandika anacletus, anakletus, anáklētos, anakelda, anakleto n’andi atandukanaye

Papa Anaclet ni umuntu uzwi mubiswe iryo zina akaba ari umupapa wa gatatu wabayeho muri Kiliziya Gatolika , yapfuye ahowe Imana

Bimwe mu biranga ba Anaclet

Ni umuntu uzi kwiha amahoro niyo byaba bitagenda neza afite ibibazo impande zose.

Ni umusesenguzi ku bintu bitandukanye kandi bituma abamuzengutse bakanguka nabo bakareba kure

Ni umuntu uhorana umutuzo, akorana ubushake n’ubwitange ariko iyo akubwiye nabi yishyura n’igihe cyose yari yaracecetse.

Ni umuntu uzi kwiyobora , ugaragara uko ari nyine ariko agira igitinyiro.

Ni umuntu uzi gutega amatwi ahamuzengurutse aho agenda no kumenya ibibera hirya no hino ku Isi.

Atanga icyizere cy’iterambere aho akorera hose, kuri we kugira ngo ibintu bigende neza ni uko abantu bamwumva kandi bakamukunda.

Ni umuntu uvuga rikumvikana , ukoresha uko ashoboye kose byaba mu bikorwa bye cyangwa niby’ikigo akorera.

Uburyo bwose abonye abubyaza umusaruro kandi agira gutekereza kwihuse

Iyo ari umunyeshuri aba ari umwana ushabutse, ufite imbaraga ubaho mu buzima butazamo gutsindwa kandi wangwa gutererana abandi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Anaclet mihigo 2017-07-24 12:15:13

Muri abagabo uko Niko nteye ,kabisa

2
Jacques UWIBAJIJE 2017-07-24 03:56:00

Mwamfashije mukambwira ku izina ryanjye " Jacques"
kandi iyi gahunda ni nziza mukomereze aho.

3
Jacques UWIBAJIJE 2017-07-24 03:51:40

Niba byashoboka mwansobanuriye ku izina ryanjye "Jacques"

4
NAMBAJE Anaclet 2017-07-24 02:09:12

Ndabakunze mukora Ubushakashatsi pe ! Nkurikije ibyo abantu bambwira nuko niyizi nsanze bihura. Muzanshakire Frédéric , Aurore na Alphonsine.. Murakoze !

5
LUCKY 2017-07-23 12:17:09

MUMVUGIYE IBINTU NANJYE NIKO NITWA

6
Mugisha 2017-07-23 09:33:04

Mwadushakira Izina Nicolas Inkomoko Nimiterere

Kwamamaza